TRENDING NEWS
Back to news
07 Jun, 2025
Share:
Cricket: Rwanda rwatsinze umukino wa kane mu irushanwa ryo #Kwibuka31
@Source: kigalitoday.com
Ni umukino wakinwe ku wa Gatanu tariki 6 Gicurasi 2025, u Rwanda ruwutangira rukubita udupira, Nigeria irubuza gushyiraho amanota menshi.U Rwanda rwasoje igice cya mbere rushyizeho amanota 114 muri overs 20, Nigeria isohoye abakinnyi barindwi barwo (7 Wickets). Ku ruhande rwa Nigeria ntabwo yashoboye gukuramo ikinyuranyo cyashyizweho n’u Rwanda kuko muri overs 17 n’udupira 3 dutatu, rwari rumaze gusohora abakinnyi bose ba Nigeria (All out) yo yari imaze gushyiraho amanota 74, byatumye u Rwanda rutsinda uyu mukino ku cyinyuranyo cy’amanota 40, Alice Ikuzwe ariwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino. Mu yindi mikino yabaye ku wa Gatanu kandi, Malawi yatsinze Cameroon, Uganda itsinda Sierra Leone mu gihe Zimbabwe yatsinze Brazil. Yari itsinzi ya kane yikurikiranya ku Rwanda nyuma yo gutsinda Malawi, Sierra Leone na Cameroon aho kugeza ubu ruri ku mwanya wa mbere n’amanota umunani.
For advertisement: 510-931-9107
Copyright © 2025 Usfijitimes. All Rights Reserved.