Back to news
Cricket: Rwanda rwatsinze umukino wa kane mu irushanwa ryo #Kwibuka31
@Source: kigalitoday.com
Ni umukino wakinwe ku wa Gatanu tariki 6 Gicurasi 2025, u Rwanda ruwutangira rukubita udupira, Nigeria irubuza gushyiraho amanota menshi.U Rwanda rwasoje igice cya mbere rushyizeho amanota 114 muri overs 20, Nigeria isohoye abakinnyi barindwi barwo (7 Wickets).
Ku ruhande rwa Nigeria ntabwo yashoboye gukuramo ikinyuranyo cyashyizweho n’u Rwanda kuko muri overs 17 n’udupira 3 dutatu, rwari rumaze gusohora abakinnyi bose ba Nigeria (All out) yo yari imaze gushyiraho amanota 74, byatumye u Rwanda rutsinda uyu mukino ku cyinyuranyo cy’amanota 40, Alice Ikuzwe ariwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino.
Mu yindi mikino yabaye ku wa Gatanu kandi, Malawi yatsinze Cameroon, Uganda itsinda Sierra Leone mu gihe Zimbabwe yatsinze Brazil. Yari itsinzi ya kane yikurikiranya ku Rwanda nyuma yo gutsinda Malawi, Sierra Leone na Cameroon aho kugeza ubu ruri ku mwanya wa mbere n’amanota umunani.
Related News
20 Apr, 2025
Odisha: Today’s pics
26 Mar, 2025
Five biggest winners from Ghana’s latest . . .
01 Mar, 2025
Australia make semis after rain spoils m . . .
19 May, 2025
Former Championship club win promotion t . . .
28 Mar, 2025
Fatemi ‘very satisfied’ with first conta . . .
20 Mar, 2025
Pakistani Actor Danish Taimoor Breaks Si . . .
22 May, 2025
How to watch Oilers vs. Stars NHL Playof . . .
18 May, 2025
Leg and Off: Should Virat Kohli play dom . . .