Kwegukana iri rushanwa ryakinwaga ryasojwe ku wa 14 Kamena 2024 mu cyiciro cy’abagore, Tanzania yari yasezereye u Rwanda muri 1/2 yabigezeho nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yo yari yasezereye Uganda muri 1/2, ku cyinyuranyo cy’amanota 32. Muri uyu mukino Tanzania niyo yatsinze gutombora kubanza gukubita udupira cyangwa kutujugunya maze itangira ishyiraho amanota byanatumye isoza igice cya mbere ishyizeho amanota 99,Zimbabwe imaze gusohora abakinnyi batandatu ba Tanzania.
Zimbabwe yatangiye isabwa amanota 100 ngo ibe itsinze uyu mukino, bitigeze biyorohera kuko muri overs 19 n’udupira dutatu Tanzania yari imaze gusohora abakinnyi bose ba Zimbabwe(All out), yo yari yari imaze gushyiraho amanota 67 gusa.Ibi byatumye umukino urangira Tanzania itsinze ku cyinyuranyo cy’amanota 32 inatwaye igikombe.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe y’igihugu ya Uganda yatsinze u Rwanda ku cyinyuranyo cy’amanota 20, aho iki gihugu cyashyizeho amanota 107 muri overs 20 mu gihe u Rwanda rwari rwasojoye abakinnyi batanu ba Uganda. U Rwanda ariko ntabwo rwashoboye gukuramo ikinyuranyo cyari cyashyizwemo na Uganda kuko rwashoboye gushyiraho amanota 87 gusa, mu gihe abakinnyi barindwi barwo aribo basohowe.
Nubwo u Rwanda nta gikombe rwatwaye ariko Ishimwe Henriette yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa wanatwaye igihembo cya Best Bowl, hahembwa kandi Neema Justin Pius wa Tanzania nk’uwakoze amanota menshi.Kapiteni w’u Rwanda Marie Diane Bimenyimana yavuze ko amakosa yakozwe mu mikino ibiri ya nyuma ariyo yabakuye ku gikombe, gusa avuga ko iri rushanwa ryari riri ku rwego ruri hejuru, ndetse bibafashije kumenya ibyo bagomba gukosora mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda Stephen Musaale, yavuze ko kuba iri rushanwa ryaritabiriwe n’amakipe icyenda ari ubusobanuro bw’uko rimaze gukura, anavuga ko hari Ibihugu byinshi bizitabira iryo mu 2026 mu gihe umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda Umulinga Alice we yashimiye ubuyobozi bw’iri shyirahamwe anabibutsa ko iri rushanwa ritandukanye n’andi asanzwe aba ndetse abwira n’ibihugu byitabiriye gutwara amateka baba barihereye amaso kugira ngo bayasangize abapfobya nabashaka gushakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Related News
24 Jul, 2025
Lexi Thompson shares her go-to golf cour . . .
24 Jul, 2025
Madame Tussauds Honours Taylor Swift’s E . . .
22 May, 2025
90 years ago this weekend, Jesse Owens h . . .
18 May, 2025
Chaos in the CBD, patron saints of adult . . .
18 Mar, 2025
ACE Dog Shelter Spring Charity Dinner
02 Apr, 2025
Jack Crowley: Contract talks ongoing but . . .
26 Jun, 2025
Wimbledon 2025: Novak Djokovic & Carlos . . .
24 Jul, 2025
"I think this is it" - Aakash Chopra on . . .